Abayobozi n'Inzego z'Umutekano bitabiriye Igikorwa cya Graduation | ku wa | 7 Kamena 2018 |
Bosenibamwe Aime wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru
kuri Ubu akaba ari Umuyobozi mukuru wa NRS yavuze ko Ubu hari gukoreshwa
ingamba twakwita ko zoroheje mu kurwanya Iki kibazo ariko nibyanga hazitabazwa
imbaraga zisumbuye hanatangire kubahiriza icyo amategeko asaba.
Mu Rwanda ntiharatangira kumvikana Inkuru z’Ababyeyi
bafungwa bazira ko abana babo ari Inzererezi cg babayeho mu buzima bubi ariko
mu minsi mike bashobora kubizira.
Bosenibamwe Yasobanuye Uko Ikibazo cy’Inzererezi n’abana bo
mu muhanda kigiye guhashywa, mu muhango wa Graduation y’abana bahoze mu muhanda
63 basoje amasomo mu Kigo ngororamuco cya Gitagata mu Karere K a Bugesera aho bashyikirijwe ababyeyi
babo ndetse hasinywa n’amasezerano hagati y’Imiryango yabo na Leta ko abana
babo batagomba kongera kugarara mu buzima bw’Umuhanda no kuzerera.
Uyu muhango wanahuriranye n’Igikorwa cyo gutangiza ku
mugaragaro Iyagurwa ry’Ikigo ngoramuco Cya Gitagata kigomba kuzakira inzererezi
n’abana bo mu muhanda barimo, abahungu, abakobwa n’abagore bose hamwe bagera ku
1000.
Ku ikubitiro hari kubakwa Inzu izakira abakobwa bagera kuri
200 bitarenze mu Nyakanga 2018.
Iyagurwa rya Gitagata rizatwara hafi miliyari Eshatu z’Amafaranga
y’U Rwanda hatabariwemo ibikoresho n’imishahara y’Abazajya bafasha aba bafite
ibi bibazo.
U Rwanda rukoresha miliyoni 70 buri kwezi mu bikorwa
bikorerwa abana ba Gitagata ndetse n’Izindi 80 za buri kwezi Iwawa.
Kuva hatangira ibikorwa byo kugorora abataye Umurongo mu
bigo bya Iwawa na Gitagata abasaga ibihumbi 15 bamaze gufashwa kugororoka binyuze
muri iyo gahunda by’Umwihariko ku ban abo abagera ku 4000 bamaze gusubira mu
miryango yabo.
Kuri Ubu Inama y’Igihugu y’Abana irabarura abagera ku 2000
bakiri mu muhanda.
Abana benshi bagaragara mu mujyi wa Kigali kandi bava mu
turere 30 tw’u Rwanda.
Bosenibamwe ati “Ubu turi gukoresha Soft measures zirimo
ibiganiro n’ababyeyi no kubigisha ariko nibidatanga umusaruro dushaka
hazakoreshwa imbaraga zitandukanye ariko iki kibazo kirangire.”
Mu mbwirwaruhame yatangiye igitagata yagize ati “Turasaba
Guverinoma Ubufasha muri Iki gikorwa…Hagashyirwaho amategeko akarishye ku
babyeyi bacikwa n’abana bakajya mu mihanda ndetse..Turasaba Polisi y’Igihugu
kudufasha bagakora Special Operation aba bana bagukurwa mu mihanda.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage
muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba Yashimangiye ko
Leta yiteguye Gufasha NRS kwesa Uwo muhigo.
Yagaragaje byinshi mu bikurura Ubuzererezi birimo
kutumvikana mu miryango n’Ubukene ariko avuga koi bi byose Leta ibyitaho
binyuze muri Gahunda zitandukanye zirimo na VUP.
DUKURIKIRE KURI TWITTER: Kanda hano TOPAFRICANEWS
INKURU MURI ENGLISH
No comments:
Post a Comment