Gahunda ya “Made in Rwanda”, ni
imwe mu nkingi zitajegejega Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, ngo ishakire
igisubizo ibibazo byugarije ubukungu, cyane cyane ibiterwa n’icyuho kiboneka
hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.
Iyi gahunda iri mu bikorwa kandi
bigamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu imbere ndetse no gushishikariza
abanyarwanda gukoresha ibyabo ahatangwa urugero ko mu bihugu byateye imbere
usanga umubare munini w’ibikoresho byifashishwa n’ababituye usanga byarakorewe
imbere mu gihugu nyuma yo kwihaza bagasagurira n’amasoko yo hanze.
Muri ibyo bihugu, abahanga mu
by’ubukungu batanga urugero rw’igihugu cy’Ubushinwa nka kimwe mubyoherereza
ibicuruzwa byinshi mu mahanga kandi bikagurwa cyane ndetse bikaboneka no
kugiciro gito.
Harabajya baganira ukumva umwe
arateruye agize ati “Buriya rero nuko utabizi abashinwa bari mubambere bakora
ibikorwa bifite ireme (Quality products) ahubwo buriya ibyo ubona biterwa n’igihugu
babyoherejemo.”
Tugarutse ku mpamvu twatanze
urugero rw’Ubushinwa nuko Kiri mu bihugu biteza imbere ibikorerwa imbere mu
gihug nyuma yo kwihaza bagasagurira n’amahanga kandi ku giciro kiringaniye
(Affordable Price).
Imibare igaragaza ko iby’Ubushinwa
bwohereza hanze byazamutse bikagera ku Kigero cya 12.9% aho imibare yo muri
Mata 2018 yerekana ko icyo gihugu kinjije amadorari y’Amerika miliyari 200.49
aho bagabanyijeho igihombo cya 2.7% cyari cyagaragaye mu mezi yabanje nk’uko
tubikesha urubuga tradingeconomic.com
Ku ruhande rw’u Rwanda,
Guverinoma ishyize imbere mukongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere
ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kurinda ubukungu bw’Igihugu ko bwagirwaho
ingaruka zitandukanye zikomoka ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko
mpuzamahanga ndetse n’agaciro k’idorari kagenda gahindagurika bikagira ingaruka
ku bukungu mu buryo butandukanye.
Intego nyamukuru n’ukongera umubare w’amadorari u
Rwanda rwinjiza ku mwaka akava ku bihumbi 720 akagera kuri miliyari 1.6
y’Amadorari mu myaka ibiri irimbere uhereye mu 2017.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ingano
y’ibyoherezwa mu mahanga, kubyopngerera agaciro ndetse no guteza imbere “Made
in Rwanda” binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye by’Umwihariko
urwego rw’Abikorera.
Ubusanzwe “Made in Rwanda igamije guteza imbere
ibikorerwa mu gihugu ndetse no gushishikariza abenegihugu gukoresha iby’iwabo
hashikarizwa inganda z’imbere mu gihugu gukora ibintu bifite ireme.
Imyumvire
itandukanye y’abanyarwanda kuri “Made in Rwanda” n’akavuyo mu biciro, kimwe mu
bibangamiye abaguzi n’abakora “Made in Rwanda”
Reka dukoreshe urugero ruto.
“Mperutse kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali nshaka ishati nziza ikoze mu gitenge
yadozwe n’abanyarwanda ariko bimbera ikibazo kubera amikoro yanjye. Ku
bw’amahirwe narakomeje ndagenda ngera aho bita muri Car Free Zone i Nyarugenge
mu muhanda uri hagati y’Amabanki arimo Banki ya Kigali, Ecobank ndetse na KCB,
maze mpasanga imurikagurisha rya “Made in Rwanda” nanjye nti ndatomboye ishati
ngiye kuyibona buriya ubwa badandaje ntibihenze.”
“Ubwo naregereye ngera ku
mucuruzi wa Mbere ufite imyenda ubona ari myiza ntera intambwe ndamwegera nti
iyi shati ni angahe ati “Reba ibiciro biriho”. Naritegereje mbona ishati
yanditseho ko ngo “ 28,000Rwf”. Sinatangaye kuko ibi nari narabyumvanye abatari
bake babyinubira. Njye naratashye numva nungutse igitekerezo cyo kwigurira
igitenge nkashyira umudozi mu isoko rya Kimironko ahari wenda nari
guhendukirwa.
Mu gushaka kumenya igiciro
cy’Igitenge, umucuruzi yambwiye ko igitenge kinkwiye cyavamo “amashati meza”
kigura ibihumbi 15,000Rwf kikaba cyavamo amashati atanu. Yongeyeho ati “Ishati
imwe ntiyajya munsi y’ibihumbi bitanu (5,000).
None se ibiciro birangwa na bamwe
mu bacuruza “Made in Rwanda” by’umwihariko ibikoze mu bitenge babikurahe? Ese
ibi bigira izihe ngaruka kubifuza kugura? Ibi bibazo kimwe n’ibindi twabibajije
abakora mu bikorwa bya Made in Rwanda bari bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe
n’Akarere ka Gasabo ryaberaga kuri Stade Amahoro I Remera maze baduha ibisubizo
bitandukanye.
Ikigaragara kandi ni Uko Umubare
munini w’Abakora “Made in Rwanda” abenshi ari ab’Igitsinagore barimo Inkumi
ndetse n’abakecuru barangwa mu bukorikori bw’imitako ikoze mu masaro.
Mukabagenzi Adrienne ukorera
umwuga w’Ubudozi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nkora
imyenda mu budodo itandukanye, harimo imipira y’abagabo, imipira y’abadamu,
amakanzu mbese style zose zibaho nshobora kuzikora mu budodo, imurikagurisha
nkiri riradufasha cyane rigatuma tumenyekana ndetse tugatanga amakuru y’ukuri
kubikorwa dukora.
Imbogamizi duhura nazo akenshi
baza bavuga ngo birahenze, bati muratubwira ngo ni Made in Rwanda tukagira ngo
ni ibintu byoroshye. Gusa natwe turabibona ko wenda bihenza gusa ntibinakabije
kuko umupira mwiza w’abagabo tuwugurisha ibihumbi (8,000 Frw).”
Undi witwa Delphine Nyinawumuntu
wacuruzaga imyenda ikoze mu bitenge yagaragaje ko ikibazo cy’imyumviro ku
biciro bihanitse ry’imyenda ya Made in Rwanda gikongezwa n’ababihanika ku
bwende bwabo bigatuma n’abashaka kugura bishyiramo ko bihenze.
Yagize ati “Imyumvire kuri Made
in Rwanda ikomeje kutubera imbogamizi. Abenshi baziko ngo ibyo dukora bihenze
nyamara siko biri rwose. Reba nk’iyi shati nziza gutya tuyigurisha ibihumbi
Umunani (8,000) kandi urabona ko ikomeye. Hakwiye kujyaho n’uburyo hajya
hagenwa igiciro bityo n’abakiriya bakajya baza bumva ko bataje guhendwa.”
Alvera Mukamwezi, umukecuru ubona
ko asheshe akanguhe akaba umuyobozi wa Cooperative Umurage Ltd ikora imitako
itandukanye n’amasakoshi y’abagare akoze mu masaro, we agaragaza imbogamizi zo
kubura isoko ry’ibikoresho bakora aho avuga ko n’umubare w’abanyamahanga bagura
ugenda ugabanyuka ugereranyije na Mbere.
Ati “Nyamara rwose ibintu dukora
ni byiza ndetse kurusha n’ibyo mu mahanga. Leta izadufashe ige idushakira
n’amasoko hirya no hino ku isi kugira ngo natwe dutere imbere.”
Hagati aho ariko Mutsindashyaka
Andre, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) b’Akarere ka Gasabo
avuga ko ibibazo nk’ibi bigenda bivugutirwa Umuti ati “Iyo duteguye Imurikabikorwa
nk’iri tuba tugamije gutanga amakuru y’Ukuri ku bikorwa byacu. Uko abantu rero
bazagenda bitabira gushaka kubimenya ninako ya myumvire ikiri hasi izagenda
ihinduka.”
Yongeraho ko urwego rw’abikorera
ku bufatanye n’akarere ka Gasabo bazakomeza gufatanya mu gushishikariza
abagenerwabikorwa gahunda zose zijyanye na Made in Rwanda.
Akarere ka Gasabo kabarizwamo
inganda zitandukanye zikora ibikorwa bya “Made in Rwanda” zirimo Uruganda
rw’Imyenda rwa UTEXRWA ndetse n’Icyanya cyahariwe inganda giherereye mu Murenge
wa Ndera, Agakiriri ka Gisozi n’izindi.
Mutsindashyaka asobanura ko 50%
by’ingengo y’imari ako karere gakoresha ava mu bikorera barimo umubare munini
ugaragara mu bikorwa bya “Made in Rwanda”.
FOLLOW US ON TWITTER: TOPAFRICANEWS
No comments:
Post a Comment