Mu Rwanda Ubushakashatsi bugaragaza ko abakoresha
Internet bagenda biyongera umunsi ku mu nsi bikajyana n’Umubare w’abakoresha
Telefoni kuri Ubu urenga miliyoni 9,000,000.
Uku gukoresha Telefoni binajyana n’Umuvuduko w’abakoresha
Internet ya Telkefoni by’Umwihariko mu ma-Smart Phones agenda nayo arushaho
koroshya Ubuhahirane hagati mu Gihugu ndetse no mu Mahanga.
Kuri Ubu umuntu abasha guhaha Ikintu yibereye mu
rugo kandi kikamugeraho atavunitse netse atanahenzwe.
Gusa haracyari imbogamizi z’Uko Umubare munini w’Abanyarwanda
batarasobanukirwa guhahira kuri Internet cyangwa gucuruza kuri Internet
bikanajyana no kumenyekanisha Ibikorwa byawe Ubinyujije kuri Internet.
Burya abantu bajya bibeshya ko kwamamaza bireba
abafite Inganda cyangwa Business nini. Aha ni Ukwibeshya kuko nta Business Iba
nto mu Buzima kabone n’Ubwo yaba ari Ukudoda Inkweto.
Ushobora kuba Ubikora
neza ariko ntawukuzi nyamara Umenyekanye wasarura ayarenze ayo ubona.
Dore Impamvu Enye Ukwiye kumenyekanisha Ibyo
Ukora ubinyujije kuri Internet:
1. Kongera Umubare w’Abazi ibikorwa byawe
Muri Iki gihe buri kintu gikorerwa kuri Internet.
Haba ari ukugura filimi cyangwa kugura ibikoresho byo mu nzu. Internet yoroheje
cyane Ubuzima bwa muntu bitandukanye na cyera wagorwaga n’amatike, igihe n’ibindi.
Mu Kuri kwifashisha Internet wamamaza Ibyo ukora bigufasha kugera kuri Benshi
kandi mu gihe gito
2. Kuba hafi y’Abakiliya
By’Umwihariko imikoreshereze y’Imbuga nkoranyambaga
iri kugenda ifasha benshi mubafite ibikorwa bya Business kwegera abakiriya
babo. Guha abakiriya bawe amakuru mashya y’Ibikorwa bishya ufite bifasha no
mukuzana abandi bakiriya bashya. Ese watangiye kubigerageza? Niba utarabikora c
ubu ugiye gukora Iki?
3.
Guhangana ku Isoko
Nakubwiye ko muri Iyi minsi abantu bari kugura no
kugurisha ibikorwa byabo kuri Internet batarushye batanahenzwe. Ese wari wajya
kujya kugura bakakunamaho kubera nta makuru warugifiteho nyuma Ukazabona
mugenzi wawe yakiguze make ugereranyije nayo watanze? Ibi birasa nkaho bigenda
bicika kuko abantu batangiye kugenda bagaragaza ibiciro nyakuri bitewe n’Ipiganwa
riri mu bucuruzi kuri Iki gihe, aho umuntu uhenda ari kugenda atakaza
abakiriya. Nawe rero ibikorwa byawe bishobora kuba bidahenda nyamara ntawubizi.
Ugiye gukora iki uhereye none?
4.
Kugirirwa Icyizere:
Buriya Uko utangaza amakuru y’Ibikorwa byawe utabeshya
nta buryarya ninako ugenda ugirirwa Icyizere. Hari benshi bamara kubona Umubare
w’ababagana biyongera bakarushaho kwirara nyama aba ari igihe cyo gukomeza
kunoza Imikorere kugira ngo ugumane Isura nziza mu bakugana. Ariko se nano
bazamenya bate imikorere yawe batazi n’ibyo Ukora? Ni Ikibazo nyamara ariko
biroroshye.
Mu gihe waba wifuza gutangariza abanyarwanda
Ibikorwa byawe ntakabuza hari benshi bagufasha kubigeraho. Abatangizi muri
Business nibo bakitinya ngo nta bushobozi. Ibyo sibyo rwose, TINYUKA utangire
none bariya bafite aho bageze nabo batangiye nkawe.
Wifuza ko Ufashwa muri Iyi nzira waduhamagara kuri
Tel: 0787105131 cg 0788300629 cyangwa
ukatwandikira kuri E-mail: vickange@gmail.com
No comments:
Post a Comment