Friday, June 08, 2018

AMAFOTO: Harabatuma imyumvire kuri Made in Rwanda iguma hasi kubera Akavuyo mu biciro



Gahunda ya “Made in Rwanda”, ni imwe mu nkingi zitajegejega Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere, ngo ishakire igisubizo ibibazo byugarije ubukungu, cyane cyane ibiterwa n’icyuho kiboneka hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Iyi gahunda iri mu bikorwa kandi bigamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu imbere ndetse no gushishikariza abanyarwanda gukoresha ibyabo ahatangwa urugero ko mu bihugu byateye imbere usanga umubare munini w’ibikoresho byifashishwa n’ababituye usanga byarakorewe imbere mu gihugu nyuma yo kwihaza bagasagurira n’amasoko yo hanze.

Muri ibyo bihugu, abahanga mu by’ubukungu batanga urugero rw’igihugu cy’Ubushinwa nka kimwe mubyoherereza ibicuruzwa byinshi mu mahanga kandi bikagurwa cyane ndetse bikaboneka no kugiciro gito.

Harabajya baganira ukumva umwe arateruye agize ati “Buriya rero nuko utabizi abashinwa bari mubambere bakora ibikorwa bifite ireme (Quality products) ahubwo buriya ibyo ubona biterwa n’igihugu babyoherejemo.”

Tugarutse ku mpamvu twatanze urugero rw’Ubushinwa nuko Kiri mu bihugu biteza imbere ibikorerwa imbere mu gihug nyuma yo kwihaza bagasagurira n’amahanga kandi ku giciro kiringaniye (Affordable Price).

Imibare igaragaza ko iby’Ubushinwa bwohereza hanze byazamutse bikagera ku Kigero cya 12.9% aho imibare yo muri Mata 2018 yerekana ko icyo gihugu kinjije amadorari y’Amerika miliyari 200.49 aho bagabanyijeho igihombo cya 2.7% cyari cyagaragaye mu mezi yabanje nk’uko tubikesha urubuga tradingeconomic.com 



Ku ruhande rw’u Rwanda, Guverinoma ishyize imbere mukongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu mu rwego rwo kurinda ubukungu bw’Igihugu ko bwagirwaho ingaruka zitandukanye zikomoka ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ndetse n’agaciro k’idorari kagenda gahindagurika bikagira ingaruka ku bukungu mu buryo butandukanye.

Intego nyamukuru n’ukongera umubare w’amadorari u Rwanda rwinjiza ku mwaka akava ku bihumbi 720 akagera kuri miliyari 1.6 y’Amadorari mu myaka ibiri irimbere uhereye mu 2017.

Ibi bizagerwaho binyuze mu kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga, kubyopngerera agaciro ndetse no guteza imbere “Made in Rwanda” binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye by’Umwihariko urwego rw’Abikorera.
 
Ubusanzwe “Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ndetse no gushishikariza abenegihugu gukoresha iby’iwabo hashikarizwa inganda z’imbere mu gihugu gukora ibintu bifite ireme.


Imyumvire itandukanye y’abanyarwanda kuri “Made in Rwanda” n’akavuyo mu biciro, kimwe mu bibangamiye abaguzi n’abakora “Made in Rwanda”

Reka dukoreshe urugero ruto. “Mperutse kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali nshaka ishati nziza ikoze mu gitenge yadozwe n’abanyarwanda ariko bimbera ikibazo kubera amikoro yanjye. Ku bw’amahirwe narakomeje ndagenda ngera aho bita muri Car Free Zone i Nyarugenge mu muhanda uri hagati y’Amabanki arimo Banki ya Kigali, Ecobank ndetse na KCB, maze mpasanga imurikagurisha rya “Made in Rwanda” nanjye nti ndatomboye ishati ngiye kuyibona buriya ubwa badandaje ntibihenze.”

“Ubwo naregereye ngera ku mucuruzi wa Mbere ufite imyenda ubona ari myiza ntera intambwe ndamwegera nti iyi shati ni angahe ati “Reba ibiciro biriho”. Naritegereje mbona ishati yanditseho ko ngo “ 28,000Rwf”. Sinatangaye kuko ibi nari narabyumvanye abatari bake babyinubira. Njye naratashye numva nungutse igitekerezo cyo kwigurira igitenge nkashyira umudozi mu isoko rya Kimironko ahari wenda nari guhendukirwa.

Mu gushaka kumenya igiciro cy’Igitenge, umucuruzi yambwiye ko igitenge kinkwiye cyavamo “amashati meza” kigura ibihumbi 15,000Rwf kikaba cyavamo amashati atanu. Yongeyeho ati “Ishati imwe ntiyajya munsi y’ibihumbi bitanu (5,000).

None se ibiciro birangwa na bamwe mu bacuruza “Made in Rwanda” by’umwihariko ibikoze mu bitenge babikurahe? Ese ibi bigira izihe ngaruka kubifuza kugura? Ibi bibazo kimwe n’ibindi twabibajije abakora mu bikorwa bya Made in Rwanda bari bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n’Akarere ka Gasabo ryaberaga kuri Stade Amahoro I Remera maze baduha ibisubizo bitandukanye.
Ikigaragara kandi ni Uko Umubare munini w’Abakora “Made in Rwanda” abenshi ari ab’Igitsinagore barimo Inkumi ndetse n’abakecuru barangwa mu bukorikori bw’imitako ikoze mu masaro.



Mukabagenzi Adrienne ukorera umwuga w’Ubudozi mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo yagize ati “Nkora imyenda mu budodo itandukanye, harimo imipira y’abagabo, imipira y’abadamu, amakanzu mbese style zose zibaho nshobora kuzikora mu budodo, imurikagurisha nkiri riradufasha cyane rigatuma tumenyekana ndetse tugatanga amakuru y’ukuri kubikorwa dukora.
Imbogamizi duhura nazo akenshi baza bavuga ngo birahenze, bati muratubwira ngo ni Made in Rwanda tukagira ngo ni ibintu byoroshye. Gusa natwe turabibona ko wenda bihenza gusa ntibinakabije kuko umupira mwiza w’abagabo tuwugurisha ibihumbi (8,000  Frw).”

Undi witwa Delphine Nyinawumuntu wacuruzaga imyenda ikoze mu bitenge yagaragaje ko ikibazo cy’imyumviro ku biciro bihanitse ry’imyenda ya Made in Rwanda gikongezwa n’ababihanika ku bwende bwabo bigatuma n’abashaka kugura bishyiramo ko bihenze.


Yagize ati “Imyumvire kuri Made in Rwanda ikomeje kutubera imbogamizi. Abenshi baziko ngo ibyo dukora bihenze nyamara siko biri rwose. Reba nk’iyi shati nziza gutya tuyigurisha ibihumbi Umunani (8,000) kandi urabona ko ikomeye. Hakwiye kujyaho n’uburyo hajya hagenwa igiciro bityo n’abakiriya bakajya baza bumva ko bataje guhendwa.”

Alvera Mukamwezi, umukecuru ubona ko asheshe akanguhe akaba umuyobozi wa Cooperative Umurage Ltd ikora imitako itandukanye n’amasakoshi y’abagare akoze mu masaro, we agaragaza imbogamizi zo kubura isoko ry’ibikoresho bakora aho avuga ko n’umubare w’abanyamahanga bagura ugenda ugabanyuka ugereranyije na Mbere.


Ati “Nyamara rwose ibintu dukora ni byiza ndetse kurusha n’ibyo mu mahanga. Leta izadufashe ige idushakira n’amasoko hirya no hino ku isi kugira ngo natwe dutere imbere.”

Hagati aho ariko Mutsindashyaka Andre, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF) b’Akarere ka Gasabo avuga ko ibibazo nk’ibi bigenda bivugutirwa Umuti ati “Iyo duteguye Imurikabikorwa nk’iri tuba tugamije gutanga amakuru y’Ukuri ku bikorwa byacu. Uko abantu rero bazagenda bitabira gushaka kubimenya ninako ya myumvire ikiri hasi izagenda ihinduka.”

Yongeraho ko urwego rw’abikorera ku bufatanye n’akarere ka Gasabo bazakomeza gufatanya mu gushishikariza abagenerwabikorwa gahunda zose zijyanye na Made in Rwanda.
Akarere ka Gasabo kabarizwamo inganda zitandukanye zikora ibikorwa bya “Made in Rwanda” zirimo Uruganda rw’Imyenda rwa UTEXRWA ndetse n’Icyanya cyahariwe inganda giherereye mu Murenge wa Ndera, Agakiriri ka Gisozi n’izindi.

Mutsindashyaka asobanura ko 50% by’ingengo y’imari ako karere gakoresha ava mu bikorera barimo umubare munini ugaragara mu bikorwa bya “Made in Rwanda”.




FOLLOW US ON TWITTER: TOPAFRICANEWS

No comments:

Post a Comment