Saturday, July 11, 2015

Dore ibintu 9 ugomba gushingiraho ngo utava mu cyerekezo wihaye

Ange de la Victoire/Communication Specialist
Wowe ukunze gusoma zimwe mu nama nkugenera, ushobora kuba ufite intego wihaye ariko ukaba utangiye gucika intege cyangwa ukaba utangiye kubona ko utazagera ku ntego wihaye.
Wicika intege. Umuntu ucika intege ntashobora kugera ku cyo yifuza. Hari amwe mu magambo yagiye akoreshwa n’abahanga ariko yagiriye akamaro benshi bari batangiye gucika intege none kuri ubu bagarutse mu murongo bakomeje guharanira kugera ku ntego bihaye.
Tekereza kuri ibi rero:
Uri icyo ukunda gukora. Guhora ku isonga ntubigire igikorwa ahubwo bibe umuco – Aristotle
Biroroha ko umunsi wakubera mubi ndetse n’uwukurikiyeho ukakubera uko. Ariko se ujya wibaza ku minsi myiza wagize ugereranije n’imibi? None se imyinshi ni iyihe? None se uracyanambye ku ntego zawe cyangwa urumva ucitse intege ubivuyemo? Ndakugira inama yo kwibuka ririya jambo rya mbere natangiriyeho kuko riragufasha ndabyizeye.
Tera intambwe ya mbere mu kwizera. Wikwitegereza uburebure bw’aho ugomba gutera intambwe. Wowe tera imwe gusa -- Dr. Martin Luther King Jr.
Niba hari iminsi mibi urimo. Witakaza icyizere. Kwihangira imirimo ni ubutwari. Inkuru y’ubutwari igira intangiriro n’iherezo. Ba icyo wifuza utere intambwe za mbere mu kwizera ko aho inzira ikuganisha hose hari igikorwa cy’akataraboneka cyawe.
 Kora cyangwa wemera.
Nkunda aya magambo cyane kubera ko nyuma uzasanga, ubuzima bwawe ni wowe bureba. Ushobora guhitamo kwemera ikintu wanga cyangwa ugahitamo kugira icyo ukora. Hitamo rero.
 Ibitekerezo by’ingirakamaro bikunze gupfa ubusa, ariko nanone abakora ibikorwa bihambaye bakunze kuba ataribo bafite ibitekerezo. Kubura kimwe muri ibyo nta gaciro bifite.
Urumva ushaka kwihangira umurimo. Ibyo ni byiza rwose. Uzakenera ibitekerezo bikomeye n’intumbero ariko ntacyo bizakumarira niba udateye ya ntambwe ngo ubishyire mu bikorwa. Tera intambwe. Komeza....Humura urashyigikiwe.
Isi iroroshye kurusha uko ubikeka. Ni wowe itegereje ngo uyihe ishusho ushaka – Bono
Ubuzima buroroshye. Ubuzima bwawe ni ibumba ni ahawe ngo ubuhe isura ushaka. Bukunde cg ubwange, ni wowe ufite inshingano zo kumenya icyo ushaka bivuze ko watera intambwe zikugeza ku wo ushaka kuba we. Niba utazi aho wahera shaka “Mentor” ugufasha cg “Coach”. Icyo gikorwa cyonyine kizahindura ubuzima bwawe umwaka uri imbere.
 Gutsindwa ni ibintu bidahoraho. Kurekera aho ni byo bituma utsindwa burundu -- Marilyn von Savant
Nk’uko nabivuze. Hazaba iminsi mibi ariko izajyana n’iminsi myiza. Hari iminsi izajya ikumvisha ko watsinzwe ariko mu by’ukuri siko biri. Nibyo koko ubu bishobora kuba bitameze neza ariko ntibisobanuye ko iryo ari iherezo. Nta gikorwa gihomba burundu Atari wowe ubiteye. Shyiramo ingufu aho ubona bitagenda uhindure.
Insinzi ni ubushobozi bwo kuva ku gutsindwa udatakaje icyizere.-- Winston Churchill
Churchill ni umwe mu bantu babashije kuvuga bati “Ntuzave ku izima na rimwe” “Ntuziyange” “Ntuzagume mu mitekerereze n’imikorere ishaje. Iki ni igihe cyo gutangira gushaka ibyiza gusa ugamije kwiberaho uko wifuza.
Ubukungu bujyana n’ibikorwa. Abakungu bahora batera intambwe imbere. Bakora amakosa ariko ntibahita babivamo.
Bumwe mu buryo bwiza bwo kuguma mu nzira ni ukuguma mu cyerekezo ugana imbere nta gusubira inyuma kabone nubwo wabona imbogamizi. Hari aho abantu bibeshya ko kwihozamo icyizere bivuga ko utahura n’ibibazo, gutsindwa cg kubura ibyo wifuzaga. Mu by’ukuri abageze kuri byinshi bahuye n’imbogamizi nyinshi. Ariko bafite imbaraga mu mutima zihora zibasaba kujya imbere batitaye kugutsindwa. Umutwe wawe ufite intege zihagije zagufasha guhashya imbogamizi iyo ariyo yose.
Uburyo bwiza bwo guteganya ahazaza hawe ni ukuhategura ubu
Ni ahawe rero tangira usuzume kandi utere za ntambwe zijya imbere. Wisubira inyuma ibyiza biri imbere.  Dore umwaka urenda gushira. Haranira ko uwutaha uba uwakataraboneka rero ntarirarenga.
Ufite igitekerezo nawe wagitanga mu rwego rwo kungurana inama zubaka.




No comments:

Post a Comment