Thursday, October 16, 2014

Niba ushaka kuba umumiliyoneri ku myaka 30, Ntuzakore ibintu 10 bikurikira

Ange de la Victoire/Communication Specialist
Abantu benshi cyane cyane urubyiruko bakunze kugira indoto zitandukanye zirimo kugura imodoka nziza, kubaka inzu nziza cyangwa se gutangiza umushinga wunguka mu gihe bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Gusa izi ndoto n’ababyeyi bacu bagiye bazigira ariko siko bose bazigezeho bitewe ahanini n’uko baba baritwaye mu rugamba rwo kuzigeraho.

Kugira ngo rero utazavaho utagera ku ndoto zawe nyamara ugifite imbaraga dore bimwe mu bintu 10 utazigera ukora maze ukibera umumiriyoneri cyangwa ukagwiza ubutunzi.

1: Uramenye ntuzaryamishe amafaranga ahubwo uzayashore

Ese waba uzi ikiba ku mafaranga wabitse kuri Konti cyangwa warekeye munsi y’umusego? Ukuri ni uko barwiyemeza mirimo bazi ubwenge bayabikuza bakayashora mu mishinga yunguka. Bo bunguka za miliyoni binyuze mu kwiyuha akuya mu gihe wowe uguma mu bukene, urwana no kwishyura inyemezabwishyu zitandukanye mu gihe bo baba bari kwishyurwa.

Inama: Uhereye none irinde kubika gusa ahubwo bikira gushora.

2: Reka kuba umwirasi ngo ugaragare neza

Wowe usoma ibi ndakugira inama reka kwirukira kugura amamodoka ahenze na za Telefoni ugamije kwereka inshuti zawe ko wagezeyo cyangwa se ko ukomoka mu bakomeye. Mu by’ukuri irinde kubaho ubuzima buhenze ahubwo ubanze utegereze umushinga wawe cyangwa ubucuruzi bwawe bugire icyo butangira kwinjiza gihagije ku buryo bitangira kukwinjiriza n’ayabyara indi mishinga.

Inama: Menyekana ku bunyamwuga ugira ku murimo aho kumenyekana kugutunga ibihenze.

3: Ntugatekereze nk’ “Uwakubiswe”

Muri ibi bihe hadutse imvugo ngo “Narakubiswe” ahanini hagamijwe kwerekana ko hari ibitarakugendekeye neza. Reka guheranwa na bene iyo mitekerereze. Nuramuka wihaye kwishyira mu gatebo k’abakubiswe, ikizakubaho n’uko ibitekerezo byawe nawe ubwawe bizahera mu gukubitwa gusa, ugahora wiyumvamo ubukene kandi nyamara wibeshya.

Niba ushaka kugendana n’itsinda ry’abafite miliyoni, tangira ubu. Tangira gutekereza, kugenda no gukora nk’ababashije kugera ku mamiriyoni.

Inama: Shaka umuntu wageze ku mamiliyoni ushaka kwigiraho utangire umwigane.

4: Ntugakore imirimo yose ikuvuna, reka amafaranga agukorere.

Aho kubika ibihumbi 20,000 buri kwezi ukaba wategereza amezi 50 ngo ugire miriyoni, kuki utayashora mu dushinga duto tuzakuzanira andi mafaranga arenze nyuma y’ukwezi? Tekereza ku mushingo muto ugusaba kuba watangiza byibura amafaranga ibihumbi 30,000 bityo ube watangira.

Uwo mushingo ushobora kujya ukwinjiriza andi ibihumbi 10,000 buri kwezi bivuze ko wazajya ubasha kuba wifitiye ibihumbi 30,000 uzigamye buri kwezi.

Inama: Koresha duke ufite utubyaza umusaruro urenze.



5: Ntukagire intumbero yo kugera kuri miriyoni ahubwo gira iyo kugera kuri miriyoni 10

Kirazira kwiha intumbero ntoya mu gihe ushaka kugera kuri za miriyoni. Yewe kabone n’ubwo wananirwa kubara inyenyeri zose ariko byibuza wagera ku kwezi kandi uracyafite amahirwe yo kubigeraho. Nakugira inama yo gutekereza ukarenga miriyoni. Amafaranga ntiyabuze muri iyi si, ahubwo habuze abantu batekereza ibintu byagutse.
Inama: Hanga amaso kure, kura amaboko mu mifuka ubundi utangire gukora ugamije kugera kuri za miliyoni ushaka zigera ku 10 cyangwa se zirenze.
6: Ntuzigera wiyemeza iby’urushako cyangwa ibibazo byo mu nkiko.

Aha dushobora kudahuza ariko mu by’ukuri niho uzagaragariza ko ushobora kwinjira mu bamiriyoneri bafite imyaka ibarirwa muri 30 cyangwa se utazaba ubabarizwamo. Tekereza kuri ibi muri ubu buryo: Iyo ufite ibibazo bike bikureba, nta bana cyangwa inguzanyo ziguhangayikishije umeze nk’umuntu witeguye isiganwa mu muhanda mwiza urimo amahirwe menshi. Ibi bizagufasha gutekereza 100% ku buryo bwo kwagura indoto zawe. Ese igereranye n’umuntu mungana ufite imyaka nk’iyawe, abana bane, amadeni muri banki ndetse n’inguzanyo y’imodoka!!.


Inama: Ntuzisenyera amahirwa wishora mu nshingano zigamije kugabanyiriza ingufu. Tegereza igihe kigere neza.

7: Ntugatinye ingaruka

Mu by’ukuri kuba ugitangira birumvikana ko udafite ibikoresho bihagije cyangwa se amafaranga yo gutanga. Ngaho igereranye n’abantu biyemeje gushora imari yabo mu kubaka amagorofa maremare kabone n’ubwo hadutse iby’ibitero by’ibyihebe ndetse bakaba banafite ibyo bagomba guhomba. Icyo nshaka kuvuga hano n’uko ugomba gutinyuka ingaruka uzahura nazo zose. Iki nicyo gihe cyo gushora urugero mu isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exchange”. Gerageza ayo mahirwe, tangira impinduka uhereye none.

Inama: Niba utabashije kwirengera ingaruka ukiri muto, ntago uzazirengera igihe uzaba ugeze ku myaka 35.

8: Reka ubunebwe, Kora ubutaruha

Baca umugani ngo “Agaca kabyutse mbere niko karya umushwi.” Uhereye none ufite imbaraga zihagije. Ese wari uziko amafaranga atazi ibyerekeranye n’isaha, ikiruhuko cyangwa gusaba kwihanganirwa, bityo nawe ukaba udakwiye kujya ubyitaho ?
Shyiramo ingufu. Niba abandi bafunga saa moya z’ijoro, wowe ongeraho amasaha atatu ucuruze ibirenzeho.
Inama: Ntuzaharanire kuba umunyamahirwe. Ahubwo haranira gukora cyane kandi neza kurusha abandi bityo amahirwe azaza agukurikiye mu nzira zose uzanyuramo.
9: Ntugahore utanga ibisobanuro usaba imbabazi cyangwa ugereka ku bandi ibitakozwe

Benshi muri twe urubyiruko ni uko tumeze. Ugasanga hari abagira bati “Erega Leta igomba gukora ibi…. » « Twabuze inguzanyo, « Erega turasaba leta… » n’ibindi. Mushiki wanjye nawe musaza wanjye reka ibyo uhubwo utangire wibaze ngo kuki isi ibogama, bityo nawe utangire ugire icyo ukora uhindure amnateka.

Niba wafashe umwanya wo gusoma ibi, ufite amahirwe y’uko ubasha kubona Internet, ibiryo n’amazi meza. Nyamara hari abandi amamiriyoni bishwe n’inzara hirya no hino ku isi.

Inama: Niba igifu cyawe cyuzuye kandi ukaba hari ubumenyi ufite, urabura iki ngo wibere umumiriyoneri ?

10: Ntukihishe mu gicucu cy’undi

Iki si igihe cyo kugenda wihishe impande z’abavandimwe bawe cyangwa mu gicucu cy’abatanga akazi. Ahubwo iki ni igihe cyo kubaka izina ryawe.

Inama: Haranira kugira ibikwitirirwa aho guhora wiyitirira cyangwa ureba iby’abandi.

4 comments:

  1. Replies
    1. Byiza cyane warebye kure wowe wakoze kuri ibi utubwiye nanjye ngiye kubikora kubwizinama utanze

      Delete
    2. Urakoze Sibomana. Ubigeze he c?

      Delete
  2. Ndabyumva ariko ingingo ya 9 sinyumva neza. Urugero watanzemo hari igihe biba ngombwa urugero nkubu ndiga Business ariko kwihangira imirimo ntibyoroshye kuko nta Capital mfite ikindi kdi na Bank ntiyampa inguzanyo ntangwate urumva ko iyo ni Obstacle ikomeye cyane.

    ReplyDelete