Saturday, July 14, 2018

DUSOBANUKIRWE IMIKORESHERE YA WEBSITE MURI BUSINESS ZACU





Ese wari uziko kugira Website ari ibintu byoroshye kurusha Uko ubikeka? 
Waruziko Abantu bafite business uko yaba Ingana kose ari byiza ko bagira Website batangarizaho ibyabo?
 
Muri iyi minsi abantu bafite amaserivisi bacuruza, IREMBO, MOBILE BANKING, UBUVUZI BUTANDUKANYE, UBUCURUZI BWA ELECTRONICS, AMAKURU, N’IBINDI ariko Ndakubwiza Ukuri Uko u Rwanda rutera imbere benshi bazava muri Business bazira kutanoza Serivisi. Niba mbeshya Unyomoze.

Ese waruziko abanyarwanda amamiliyoni bafite Smart Phones kuri Ubu serivisi nyinshi bazibonera cyangwa bakazitanga kuri Phone? Abandi ku ma-Computers muri Offices zitandukanye?

Ibi byose ni byiza ariko se wowe ufite Business ukora iri kuri Online cyangwa wifuza gushyira Online waruziko impamvu itabona abakiliya cyangwa abagura Serivisi bakomeza kuba bake ari wowe wabiteye cg uzabitera n’utitondera icyo nakwita Customer care ariko mu buryo bwiza “Apparence physique” imyambarire ya website yawe serivi n’Uko yakira abakiriya?.

Uyu munsi turagucukumburira imikoreshereze ya Website cg Online Business ku buryo bubyara Inyungu.

INTANGIRIRO:

Ubundi Ubusanzwe abantu bagira Website ukayifungura Ugasoma Ukigendera! Ariko se uriya wabyanditse nyiri website yunguka Iki? Yewe hari nubwo atamenya ko wabisomye cg nta menye n’abasura Website ye.

Igihe ni iki rero ngo utangire ujye ukoresha website ku buryo bufite Intego bwuzuza neza icyo wayishingiye bitabaye ibyo ntacyo waba uyikoresha.

USHOBORA KUBA UKORESHA WEBSITE cg INDI ONLINE BUSINESI YAWE UGAMIJE IBI:

1.    Urashaka kubona aba-Subscribers benshi ba Newsletter yawe, ba Page You Tube yawe, Abakurikira Imbuga nkoranyamba zawe kubera Igikorwa business yawe igamije n’ibindi…

2.     Urashaka ko basoma Ibyo wanditse ari benshi

3.     Urashaka ko Ubona ibiri kuri Website yawe azajya abanza akiyandikisha-Subscribe by Email…bityo ukagwiza umubare muri Database yawe ku buryo uzajya Uclick rimwe bose bikabageraho.

4.     Kwamamaza Ibikorwa byawe by’Ubuhanzi, Ubugeni, Ubukorikori n’Ibindi
5.     Ushaka Gusobanura neza Igicuruzwa cyawe..

6.     Ushaka ko abantu baguha Comments kuri Business yawe n’Ibindi,

Hari Uburyo bwinshi by’Ibyo Ubusanzwe gukoresha Website biba bigamije. Gusa Iki ingenzi nuko twemeranya ko akenshi kugera kubyo Twifuza biravuna ariko Iyo Ubishyizeho Umuhate birashoboka cyane.

Perezida Kagame yigeze kuvuga Ijambo mu cyongereza ati “There is no shortcuts to Development” bishatse kuvuga ko utagera ku itrerambere unyuze mu nzira y’Ubusamo.

Biravuna ariko nyine Imana iyo igufashije ubigeraho.

Tugarutse ku ntego y’Iyi nyandiko, ubundi abamenyereye imikoreshereze ya Business ya Online bemeza koi bi byoroshye. 

Buriya wari Uziko na Koperative ihinga Ibijumba mu cyaro iwacu cg iwanyu wayigira inama igashinga website icururizaho ibijumba?

Benshi bagira ngo Website zirahenda! Ibyo byari ibya Kera cyane Ubu no Ku idorari rimwe watunga website ugakoresha Ikoranabuhanga. 

Ababigezeho batanga Ubuhamya kandi bufatika. Bagura Imodoka, Inzu, bakubaka ingo bakabyara abana ndetse hari nubwo bibinjiza aho batari kuzigeza muzabaze abo muzi uko babigenza.

NKORE IKI Ngo Ngere ku ntego yanjye?

Nta kindi gituma Business yawe yaba Successful:
1.     Content: Ibyo Ushyiraho ugomba kubiha Umurongo ukareka kuvangavanga. Mu itangazamakuru nibyo twita Ligne Editorial kuri Business Ugamije Iki, Mukora Iki, Serivisi zanyu ni Izihe? Twabasangahe? Hari abacuruza kuri Internet Ibiciro ni ngombwa.

2.     Sobanura Inyungu abagukurikira bazakura mu byo ukora cg ushaka kubagezaho

3.     Call to Action: Ushobora kuba ari Paji ikusanya imfashanyo ku gikorwa runaka
4.     N’Ibyinshi cyane.

Mu gice gitaha tuzarebera hamwe Noneho Uko Abantu bashobora kunguka amafaranga ariko hagati aho niba nawe Ushaka gutangira cg ku improving uko wabikoreraga kuri Internet igihe ni iki ntariranga.

Ushobora kwifashisha Iyi (link) ukiga byinshi ndests hariho n’Uburyo wahita Ushinga Website yawe ku mafaranga make bakayihosting, ntakukurushya nawe Ukava muri Archaique ujya mu iterambere.

Iri mu cyongereza Gusa uramutse utacyumva washaka abagufasha wakwandikira E-mail: vickange@gmail.com bakagufasha.

Perezida Kagame Aherutse kuvuga ngo “Ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 24 ishize byari iby’Ibyibanze Umunyarwanda akakwiye kuba afite.” Harimo amazi, amashanyarazi, Ikoranabuhanga, Kuvuzwa n’Ibindi.
Ati “Ubu Dutangiye kubaho.”

Nta mpamvu rero yo kukureka ngo Ugume mu umwijima muri business na Hanga Umurimo Igihe ni Iki.

Tangira nawe: Gukora no kujyanisha n’igihe Business yawe kanda iyi link kandi ujye ushaka n’abagufasha gusobanukirwa ibyo utumva: https://freepremiumebooks.com/files/pdf/LandingPageGeek_58v2l25310.pdf
 
USHOBORA NO KU-DOWNLOADING HANO NAWE UKIYIGISHA STEP BY STEP mpaka ugize Serivisi inoze yishimirwa nabo Utargeting. Customers, Audience, Clients n’Ibindi


No comments:

Post a Comment