Inyandiko ye bwite:
Benshi bakomeje kumbaza
bati ko twumvise ngo uri gukorera mu Basaleziyani, mu bapadiri bivuze ko ugiye
kwiha Imana.
Igisobanuro nyacyo nuko
nta muntu numwe ukunda Imana utayiha ubugingo bwe ngo imuyobore cyangwa
imushoboze kuyobora abandi.
Muri Iki gihe rero Ubu
ndigukorera Abasaleziyani ba Don Bosco. Icyicaro cyacu giherereye Kimuhurura
Impande ya IFAK.
Hanyuma rero nkorera
muri Biro Ishinzwe Igenamigambi n’Iterambere mu Ihuriro ry’ Abasaleziyani ba
Don Bosco rikorera mu Karere k’ibiyaga bigari (Salesian of Don Bosco of AfricaGreat Lakes-Planning and Development Office ) .
Iyi Bureau Ishinzwe
gukurikirana no gutegura Imishinga y’iterambere n’Ibikorwa by’Abasaleziyani bibarizwa
mu bihugu by’u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Ibikorwa byose by’Abasaleziyani
cyangwa bya Bureau navuze ruguru byose bigendera ku ndangagaciro zasizwe na Don
Bosco benshi muzi cyangwa mwumvise. Amateka ye nzayababwira mu nyandiko zitaha.
Mu ndangagaciro ze
harimo kurangwa n’Ubumuntu, Ubugiraneza, gufasha n’Urukundo by’Umwihariko
Urukundo rwe n’urubyiruko. Mu nyandiko Itaha muzasobanukirwa Aho yakomoye izo
ngeso zikwiye kuranga buri wese.
Izo ndangagaciro ziyobora
ibikorwa by’Abasaleziyani buri gihe uko hagiye gushyirwa mu bikorwa imishinga
runaka cyangwa Ibikorwa runaka bifite Intego nyamukuru yo guhindura imibereho y’Umugenerwabikorwa
haba ku mubiri ndetse na roho.
Uretse Ibikorwa birimo
gutegurwa cyangwa byatangiye, hari Ibikorwa byacu bimaze Igihe kirekire byibanda
ku rubyiruko no gufasha abakene n’Imbabare, Uburezi ndetse no kwiha Imana
cyangwa ibyo benshi bazi nk’ibikorwa by’Abamisiyoneri.
Mu bijyanye n’Urubyiruko
harimo kurwigisha amasomo y’Ubumenyi ngiro no guhanga Imirimo, uburezi mu nzego
zitandukanye zirimo n’Iyobokamana no kwiha Imana, Gufasha Impunzi n’ababaye ndetse n’Imyidagaduro ariko ifite Intego.
Ingero z’Aho ibikorwa
byacu bibarizwa twavuga Ishuli rya IFAK ribarizwa Kigali,Kimihurura, Ikigo
cyacu ari nacyo Cyicaro gikuru cy’Abasaleziyani mu Karere k’Ibiyaga bigari, Ikigo
by’Abasaleziyani ba Don Bosco kibarizwa mu Gatenga ahazwi nko kwa Karlosi
cyangwa Kwa Mutagatifu Charles Lwanga, Ishuli ry’Abashaka kuba Abasaleziyani
cyangwa gutumwa Indi mirimo yo Kwiha Imana ribarizwa Kabgayi
(Kabgayi-Postnoviciat), Amashuli y’Imyuga atandukanye n’ibigo birimo Don Bosco
Muhazi n’ibigo bibiri biri Rango (Butare)-Butare Noviciat na Sacre Coeur de
Jesus-Butare.
Muri Uganda ho Ibikorwa
byacu bibarizwa Bombo-Namaliga aho ku Ishuli rya Saint John Bosco
Kasana-Luweero hagatangirwa amasomo y’Imyuga n’amasomo mu Mashuli yisumbuye.
Haranasengerwa hagakorerwa n’indi mirimo ya Paruwasi.
Hari Ikigo cya Don
Bosco giherereye ahitwa Gulu, Igiherereye Namugongo, Kamuli ndetse n’ahitwa
Palabek hari Inkambi y’Impunzi.
I Burundi Abasaleziyani
bahafite ibikorwa ahitwa Buterere, Ngozi muri Burengo, Rukago hari Ikigo cya
Marie Mère de Dieu naho higishirizwa n’Amasomo ajyanye n’ubumenyi ngiro.
Nubwo wenda hadatanzwe
Ishusho yagutse ku mirimo yose y’Abasaleziyani mu Karere k’ibiyaga bigari ariko
mu byukuri nakumvishaga ko Imirimo ari myinshi kandi yose igamije guhindura
Imibereho ya muntu na Sosiyete n’ibimukikije ari nako abasha kwibuka kwegerana
n’Imana kugira ngo nayo imuyobore azagire Iherezo ryiza.
Andi makuru yose
wakwifuza kumenya ku Bikorwa by’Abasaleziyani na Bureau Ishinzwe Igenamigambi n’Iterambere
wajya wandikira
Ange
de la Victoire DUSABEMUNGU
Itangazamakuru
n’Ikoranabuhanga
SDB-PDO
Kigali Office
E-mail:
vickange@gmail.com
Tel:
+250 78 71 05 131
No comments:
Post a Comment