Mu minsi ishize nagize amahirwe yo kwitabira amahugurwa yari yateguwe n’
Ishyirahamwe rihuza Ibigo by’Imali iciriritse mu Rwanda (AMIR) ku bufatanye n’Inama
Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC); aya mahugurwa tukaba twarayungukiyemo
byinshi ku ruhare rw’Amabanki mu kurengera Umukiriya by’Umwihariko nanone ku
ruhare rw’Umunyamakuru nk’Umuyoboro uhuza amabanki n’abakiliya ndetse no
kurengera Umukiliya.
Icya mbere nungutse nuko nasanze Ibigo by’Imali byinshi mu Rwanda bifata
Umukiliya nk’”Umugenerwa” nyamara abahanga mu bucuruzi bemeza ko Umukiliya
akwiye kuba Umufatanyabikorwa aho kuba Umugenerwa bikorwa.
Ikindi nungukiyemo ni Uburyo uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere
abakiriya bararushaho guhura n’Ibibazo birimo no kwibwa amafaranga hakoreshejwe
Ikoranabuhanga.
Aha Uwaduhuguye yatubwiye ukuntu “Buriya ku byuma bya ATM ari ahantu ukwiye
kwitondera mu gihe Ubikuza amafaranga yawe.”
Yagize ati “Buriya hari Uburyo Banki ziba zigomba guhuguramo abakiliya mu
ikoreshwa rya biriya byuma, uburyo umukiliya agomba guhagarara imbere yacyo
nuko akwiye kurinda Umubare w’Ibanga we.”
Gusa Buri wese akwiye no gukoresha Umutimanama we mu kurinda Umutekano w’Amafaranga
ye aho Ushidikanya ukegera Banki yawe Ikakugira Inama aha nawe Uzaba ugize
Uruhare rwawe mu kunoza Serivisi Uhabwa na Banki.
Ngarutse Ku cyo ngendereye muri Iyi nyandiko ngamije kugusangiza bumwe mu buryo
wakoresha mu kwirinda abajura cg hackers mu gihe ukoresha Ibyuma bya ATM.
IBYO UGOMBA KUBANZA KUMENYA
· Muri Iki gihe ATM zibasiwe n’Ubujura
bukabije aho ababikora baba bagambiriye kukwiba PIN yawe ikabafasha kugucucura
burundu Umutungo wawe wo kuri Banki.
·
Ese wari uziko umuntu akwiba account
number (Nomero ya Konti) na PIN akoresheje ibyo twita REMOTE CONTROL DEVICES
(ibi twabigeranya nka Telecomande ikugenzurana n’Ibyawe byose aho uri hose!
·
Ndakeka aya ari amakuru mabi ku mukiliya
uwari we wese. Gusa Icyiza n’Ukubimenya ukagerageza no kubirwanya.
Ikindi Utari Uzi cyangwa Usanzwe Uzi ni
uko: ATM zimaze Imyaka irenga 40 zikoreshwa kandi abantu barazizera nawe ukwiye
kuyizera icya mbere nuko ukora Attention kuri serivisi zayo.
UKO
ABAJURA BABIGENZA
Twifashishije
Ubushashatsi butandukanye n’Inyandiko z’Ikoranabuhanga, bigaragara ko Ubusanzwe
abajura bo kuri ATM bakoresha uburyo nka bubiri gusa bubaganisha ku kugucucura.
1.
Kuri Biriya byuma hashobora gushyirwamo
za Camera ukabigura ku Isoko utabiza. Camera imwe ariko utapfa kubona ishobora
gushyirwa hariya Ucengeza Card noneho uko uyishyiramo niko ibasha gusoma
imibare iri kuri Card yawe. Icyo ni kimwe ndumva utangiye kubyibazaho. Uti
gute?
2.
Camera ya Kabiri nayo itagaragara mbese
imeze nka Microchips ishobora gushyirwa hejuru hamwe haba haka itara cg mu Mu
mpande noneho Uko wandika Umubare w’Ibanga wawe ikaba iwusoma! Ndakeka aha
tubyemeranya.
Ubwo ntibagutwaye Card
Number na PIN? None igisigaye ni iki ubwo kitari uku kwiba?
Iyo ibyo abajura
babigezeho icyo bakora ni Ugupilata Ikarita yawe neza ubundi nabo bakabikuza
uko bisanzwe.
Ntabwo negereye
abahanga mu mikorere yazo mu Rwanda ariko ibitekerezo byawe nibyo bizamfasha
kubegera nkajya kubakubariza neza bakatubwira uko mu Rwanda bihagaze.
Reka Twikomereze ku
buryo bwo guhangana n’abo babihemu ariko nanone twakwita abahanga mu guhemuka.
UBURYO
BWO KURINDA UMUTEKANO KURI ATM
1. Twikira PIN yawe n’Ikiganza
Ndakeka ko Ibi ubyumva
neza nta kigoranye kirimo. Koresha Ikiganza Utwikire. Iyo Camera ntizatobora
ikiganza cyawe ngo irebe ibyo urutoki rwandika. TWIKIRA
2. Koresha ATM umenyereye kandi Ugire
Umubare ntarengwa Uyikoresha mu gihe runaka
Koresha ATM wizeye
kandi Umenyereye? Ndibaza nti se ubu ni iyihe? Iyiri mu marembo ya Banki se?
Iyiri imbere ya Gare se? Iyo ku Karere se? Iyiri Ku Kabari cg kuri Hoteli se?
Ni iyihe koko? Niba ubyibaza nawe reka turebe Icyo babibivugaho:
Abahanga bavuga ko icya
mbere ugomba kwitondera ari ukubikuza ku byuma bya ATM mu masaha y’Ijoro kuko
izo Camera zikorana cyane n’Urumuri.
Ntugakunde kubikuriza
kuri ATM ziri mu masoko cyangwa ku maresitora, Utubari n’ahandi hahurira abantu
benshi. Aha niho abajura bibanda cyane ariko Umuntu agirwa Inama yo Kubikuriza
ahantu hari Camera icunga Umutekano. Ku bibuga by’Indege kandi naho ni aho
kwitondera.
3. Jya ukunda kureba Balance
usigaranye uko bishoboka
Buriya iyo bakwibye
amafaranga ntubitangaze hakiri kare biragorana ko yakurikiranwa cyangwa
wayasubizwa. Ni byiza kwiyandikisha kuri Banki yawe muri Serivisi iguha
Ubutumwa bugufi muri E-mail cg muri Telephone buri gihe uko hari igikorewe kuri
Compte yawe.
Nizere ko usobanukiwe n’Impamvu
Banki zikunze kugusaba kubikora. Si ukukungakamo ahubwo ni ukugufasha kugira
uruhare ku mutekano w’Amafaranga yawe.
4. Genzura ATM
Muri Iki gihe
Abanyarwanda bagenda baba abasirimu mu Ikoranabuhanga ndetse no kuvumbura
ibyaryo.
Uko uzi ko utapfa
kwinjira muri Village Urugwiro bya Kenyege nawe niwegera ATM yose gira amakenga
Uyicakaze akawa mugani w’Urubyiruko maze Uyi-Checking byibuze nawe uzavuge uti
nagerageje kuyisuzuma.
Erega sibyiza kwizera
100% ikorabuhanga usabwa kugira amakenga.
Umuhanga yaravuze ngo “Igihe
ukoresha ATM yawe Usabwa Gushishoza, Gusobanukirwa, ndetse ukitegura n’Ingaruka”
KUGIRA NGO UJYE UKOMEZA
KUBONA IBYO TUKUGEZAHO BYUBAKA KANDA “LIKE” KURI IYI PAJE ya Facebook ubashe no
kujya Ubona amakuru ya TOPAFRICANEWS: https://web.facebook.com/Topafricanewscom-1805614409482252/
Iyi nkuru iramfashije Vraiment, Abanyamabanki bari bakwiye kujya batanga ubu butumwa ahantu hose bagana bashaka abakiliya. Turagushimiye wa munyamakuru we aha uba ugaragaje icyo Umwuga w'Itangazamakuru Uvuga apana byacitse. Nuko nta Bihembo mfite njye nabiguha rwose ku mwanya nkuyu uba wafashe ukandika Ibintu nkibi. Gusa nkunda gusomba Ibintu wandikaha byose nkabonamo Ubwenge. Komerezaho Nukuri Imana ijye iguha Umugisha
ReplyDeleteUrakoze ku bw'Igitekerezo Cyiza Uduhaye
DeleteNanjye ndabikunze Uraduhuguye rwose, uzatugezeho uko mu Rwanda bihagaze uzaba ukoze kandi wabidusezeranyije turategereje
ReplyDelete