Sunday, May 13, 2018

REBA AMAFOTO AGARAGAZA UBWIZA BWA KINYINYA NK'IGICE CY'ICYARO CY'UMUJYI WA KIGALI

Umurenge wa Kinyinya ni umwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo. Ufite ubuso bwa 26.3km2  ukaba ugizwe n’abaturage basaga 57,951. Umurenge wa Kinyinya ufite utugari 4 n’imidugudu 22. Umurenge wa Kinyinya ukoresha uburyo bw’itumanaho bwa Email na Whatsap n'Imbuga nkoranyambaga z'abantu ku giti cyabo batuye uwo murenge.
 Utugari tugize Umurenge wa Kinyinya ni Gasharu, Murama, Gacuriro na Kagugu.

Dore amwe mu mafoto agaragaza uduce dutandukanye tw'Icyaro two mu murenge wa Kinyinya twagufasha guhunga Stress ukaza kwirebera ubwiza bw'Imyaka mu murima ndetse n'amashyamba.

Uyu munyonzi agiye kurangura Primus Gahuzamiryango ku Gasantere 





Uyu ni Umuhanda wa Kaburimbo uva i Kigali mu mujyi werekeza i Kinyinya kuri Gare na DW

I Kinyinya haracyari Ubutaka bwera cyane
Umurenge wa Kinyinya ni umwe muyigize Umugi ugifite uduce tw'Icyaro tweramo imyaka ndetse tugifite n'ibidukikije bibungabunzwe neza
N'Ubwo uri mu mirenge ifite ibice by'Icyaro ariko ibyinshi bigerwamo n'Umuriro w'amashyanyarazi ndetse n'amazi
Abanya-Kinyinya baracyagira indabyo za Kera zifashishwa mu gutaka. Izi ziragaragaza ubutaka buhehereye butuma icyo wahatera cyose cya kwere
Abana b'i Kinyinya baracyakina udukino tw'abana b'icyaro nkatumwe wakinaga imvura ihise turimo na biye
I Kinyinya mu bice by'Icyaro hagenda hagera n'ibindi bikorwaremezo birimo n'insengero. Uru ni Urusengero rwa PEFA Rwanda ruherereye mu mudugudu w'Agatare mu Kagari ka Gasharu.
Abanya-Kinyinya basanga uwashyira imihanda myiza igezweho mu duce tw'Icyaro twaho ubundi ukahareka haba ahantu nyaburanga wasura uri umunyamujyi ukiyibutsa ubuzima bw'Icyaro ariko Gisobanutse.

Gusa Kinyinya yose si icyaro kuko ariko ubitekereza waba waribeshye cyangwa utaragera i Gacuriro na Kagugu ndetse no mu tundi duce harimo n'ahitwa kwa Dubayi ugakomeza ugana Rwankuba ukahasanga ibindi udakeka. Nkurarikiye kuzahasura.

Ubundi mu mateka y'u Rwagasabo Kinyinya ifatwa nk'amarembo y'u Rwagasabo doreko bishoboka ko Umwami w'u Rwanda wari utuye i Gasabo za Bumbogo abaja be bashobora kuba barararagiraga inka bakageza na za Kinyinya dore ko abasaza twaganiriye bemeza ko hahoze ubwatsi kurenza ubuhari ubu kandi hari haberanye n'ubuhinzi n'ubworozi.

Amafoto yafashwe mu bihe bitandukanye na Ange de la Victoire Dusabemungu
Kanda hano umukurikire kuri Twitter: https://twitter.com/angevict

No comments:

Post a Comment